Umunsi wa 7 – Ubumwe mu mubiri wa Kristo

ZTCC Gathering image

Ubwo dusoza iminsi irindwi yo gusenga no kwiyiriza, imitima yacu yuzuye amashimwe, turashima Umwami wacu ku bwo gukora kwe kw’imbaraga hagati muri twe. Muri iki gihe cyo kwigomwa, twabonye Imana isohoza kugira neza kwayo, twabonye kubohoka, amaso yacu y’umwuka arafunguka kandi tunezerwa mu bumwe no guhemburwa bituruka ku Mana. Uru rugendo rwaduhinduye abaryi b’inzige.

Gusangira kw’ifunguro ryera hamwe n’umubyeyi wacu; Intumwa Dr. Paul Gitwaza

Matayo 26:26

Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”

Pasika yatangiranye n’Abisiraheli mu ijoro bagombaga kuva muri Egiputa. Nyuma y’ibyago icyenda byateye igihugu, icya cumi ari nacyo cyanyuma cyarasohoye. Umubare icumi ni umubare w’ibigeragezo. Pasika ubwayo usobanura Imana “yiregangiza/inyura” ku nzu ziriho ikimenyetso cy’uburinzi cy’amaraso y’intama ku nkomanizo z’inzu zabo.

Umukozi w’Imana yatuyoboye mu mwanya w’agaciro w’igaburo ryera, mu gusenga duciye bugufi mu mitima yacu imbere y’intebe y’Imana. Mu bumwe, imitima irezwa.

Ijambo ry’Imana hamwe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza: Imbaraga za Batatu

Mu minsi y’ubuto bwe, Dawidi yabonye ubuhungiro mu mwuga uciriritse w’ubushumba, yita ku mikumbi ye. Mu mwanya wo kuruhuka, yajyaga ajya ku iriba ry’i Betelehemu. Nk’abakristo, hari igihe kigera aho tugomba kwibuka imirimo ikomeye y’Imana mu butayu bw’ubuzima bwacu hanyuma tukongera tugahura n’iyo soko ariyo riba ry’ i Betelehemu. Mu bihe by’ibigeragezo, Imana itubera ubuhungiro, ikaduha imbaraga n’icyerekezo. Ibi bihe by’ubuhungiro biba ibyo gutegurwa kw’Ubumana, duhindurwa kandi dutegurirwa guhishurirwa imigambi yayo y’ahazaza. Muri ibi bihe, Imana idushyiramo indangagaciro na kamere, bidutegurira kuba ibisubizo ku bibazo by’ imiryango yacu. Reka amaso y’imiryango yacu afunguke babone ko muri wowe, harimo uzabacungura mu bibazo n’intambara banyuramo.

Ubuzima bwa Adulamu ni ubuzima bwo kuba uri wenyine, ni urugendo rwo kwigunga, ni igihe usanga ibibazo unyuramo ari ibyawe wenyine, ni umutwaro wikorera wenyine. Rero, abantu nibagushaka muri ibyo bihe, reka bajye bagusanga mu kubaho kw’Imana, uri gushaka mu maso hayo, uri kuramya Imana – ubwo nibwo buvumo bw’abizera. Halleluyah! Wakire ibi bihe rero, kuko mu buvumo bwawe wenyine niho wakongera umubano wawe n’Imana kandi ukavoma imbaraga mu kubaho kwayo.

Imana mu mugambi wayo, yasigiye abantu batatu kubana nawe mu bihe bitandukanye by’ubuzima. Imana yacu ni Imana ikuraho ubwigunge. Ibihe wamaze ku iriba ry’ i Betelehemu bisobanura ibihe byo kutabona ibibi, ni ibihe aho umuntu ataba agerwaho n’ibinaniza ndetse n’ububi by’abantu, wizera ko umuntu wese ari mwiza kandi akwifuriza ibyiza. Mu buzima bwawe, habaho igihe cy’ ifatizo, ububiko by’ibyo Imana yagukoreye kubw’ineza yayo. Imana yifuza kuguhembura ngo usubire muri ibyo bihe mu buryo bwuzuye, wongera kuzura umunezero wegeze kuzura mu buzima bwawe.

Itegure abo bantu batatu Imana yashyizeho ngo buzuze amasezerano yayo mu buzima bwawe. Satani ashobora kubatinza, ariko abo batatu ntibazahera cyangwa ngo baneshwe, bazaguhuza n’iriba ry’i Betelehemu. Ushobora ubwawe gutsinda ikigeragezo kimwe ariko imbaraga z’ubumwe z’aba batatu ntizicogora. Akira ibi bihe bishya by’ubusabane bwawe n’ijuru, wongere ugendere mu muhamagaro wawe. Hamwe na bo, imigambi y’Imana ku buzima bwawe izasohora.

Ntugahugire gushima abaguhaye ibintu gusa ahubwo n’abakuboye ku isoko ryabyo. Abagize uruhare mu kukuyobora kugirana ubusabane n’Imana ntukabavuge nabi; ahubwo, bakwiriye gushimwira kubw’umusanzu ukomeye bagize mu rugendo rwawe rw’umwuka.

Ibyanditswe Byera

2 Samweli 23:13-17

Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y’ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w’Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu .Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu. Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka. Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.”

Matayo 18:18-20

Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

Umubwiriza 4:9-12

Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo,.kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.

Ibihe byo gusenga hamwe n’umubyeyi wacu

Imana yifuza ko usubira ku iriba ry’i Betelehemu, aho waboneye inzozi n’amasezerano. Mu bumwe, habayeho gusengera abagabo batatu bazatuyobora kandi ku mbaraga z’umusaraba, ziduhuza n’iriba, n’ahantu h’imbaraga zikomeye z’Imana. Iki ni igihe cyo guhemburwa. Haleluyah!

Ibihe bya gihanuzi

Umwami yeretse umubyeyi wacu umusaraba imbere ya buri wese mu iteraniro. Yabonye abantu batatu bava muri uwo musaraba batangira kuzenguruka buri umwe mu iteraniro. Iki gihe cy’ ubutsinzi twakinjiyemo mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Umwami wacu Yesu Kristo tuyobowe n’Umwuka Wera. Muri iryo yerekwa, umubyeyi wacu yabonye umuntu aturuka kuri uwo musaraba, arambuye amaboko ameze nk’ibihome. Arebye hirya kure y’aho, abona icyobo kinini yumva ijwi rimubwira ko abatarinzwe n’uwo uvuye ku musaraba bamanuka muri icyo cyobo ariko abo arinze, ntacyo bazaba.

Imana yaganirije umukozi wayo ku mugambi ukomeye w’akarere uhuza u Rwanda, Congo n’u Burundi. Mu bihe byashize, ibi bihugu byakoreraga mu bumwe, bigatuma habaho iterambere. Ariko, uyu munsi turabona ibibazo mu mibanire y’ibi bihugu. Nuko ubwo itorero ryasengeraga mu bumwe, Umukozi w’Imana yabonye imisaraba itatu muri kindi kirere – umwe w’u Rwanda, undi w’i Burundi, n’uwa gatatu wa Kongo. Iyi misaraba nihura ikaba umwe, ubumwe bw’ibi bitatu byahindura isi. Kuko muri ibi bihugu, harimo ibintu bitatu Imana yabihaye; ubutunzi, ubwenge n’ubwiza.

Intumwa Gitwaza yatuyoboye mu gihe cyihariye cyo gusengera ibi bihugu bitatu mu bumwe, Imana yerekana umukororombya nk’ikimenyetso cy’amahoro mu kirere cy’ibi bihugu bitatu. Itorero mu bumwe turashima Imana kubw’imirimo yayo ikomeye.