Icyumweru cy’ubuhamya hamwe n’Intumwa Maman Domitila

mama Domithile

Muhawe ikaze mu cyumweru cyo kwihana kuzana gusanwa. Twahawe umugisha wo kuva mu bwiza tujya mu bundi. Nyuma y’icyumweru cy’imbaraga z’Imana aho twize imbaraga z’amahitamo yacu, ndetse n’ingaruka amahitamo atugiraho, cyari n’igihe kandi cyo kureba ku cyubahiro n’imigisha dukura mu guhitamo Imana nk’umuyobozi wacu mu bihe byashize niby’ubu. Muri uwo murongo, iki cyumweru tuzagirirwa umugisha kuba hamwe n’umuhamya wayo mahitamo. Umukozi ukomeye w’Imana wahisemo Yesu watewe iteka agashyirwa ku mpande kugirango ahamye kandi avuge imirimo itangaje y’Imana y’ubu na nyuma y’ubuzima.

Intumwa Maman Domitila nk’umushyitsi wacu w’Imena

Maman Domitila ni umukozi w’Imana udasanzwe ufite ishyaka mu kubwira isi ineza y’Imana, ihishurirwa rya Yesu Kristo n’ubwiza bw’ijuru nk’umwe mu bahageze. Mu buzima bwe bw’umurimo n’ubusabane n’Imana, yahishuriwe ukuri ku isi y’umwuka, agenda kandi akorana n’abamarayika, yagiriye inama abaperezida n’abari mu myanya ikomeye ariko igishimishije cyane apfa mu mubiri ahura na Yesu Kristo. Ari mu bantu bake mu mateka y’isi bapfuye bakagaruka mu buzima nyuma y’iminsi 3 kubw’imbaraga z’Imana.

Uyu munsi, ni intumwa y’Imana yashyizwe mu murimo n’umubyeyi wacu, Intumwa Dr. Paul Muhirwa Gitwaza. Munsi y’uyu murimo, niwe washinze kandi ufite icyerekezo cy’umurimo ukomeye muri Canada aho icyubahiro cy’Imana kigaragara kugeza nanubu. Intumwa Maman Domitile kuva akiri muto kugeza ubu ntabwo yigeze areka kuvuga ibya Yesu, guhura kwe na Yesu mu isi y’umwuka, ibihe by’urupfu n’izuka hamwe n’urugendo rwo kuzana ububyutse mu mitima no mu mahanga ni gihamya kandi rwose ko hari “Ibyakozwe n’Intumwa” mu gisekuru cyacu.

Nk’itorero Zion Temple Celebration Center; Ubuturo bw’Imana, tuzishimira kwakira Intumwa maman Domitila ku butumire bw’umubyeyi, Intumwa Paul Gitwaza. Tuzabana mu materaniro ya nimugoroba guhera kuwa kabiri kugeza kuwa gatanu, 23 Mutarama kugeza 26 Mutarama kuri ZTCC, paruwasi ya Gatenga. Ibi bihe bidasanzwe bizanyuzwa ku mirongo yacu y’itumanaho itandukanye ariyo; OTV, ORadio, youtube na Facebook.

Hateganyijwe iki?

Muri uyu mwaka wo kwitabwaho n’Imana, twatangiye mu nsanganyamatsiko yo kwihana bizana gusanwa. Nkuko twiga kandi tugakura mu murimo no mu buhamya bw’intumwa ya Yesu Kristo, twakira kandi tugasangira uwo mwuka wo kumaramaza mu murimo wa Yesu Kristo. Kugira ngo imiryango yacu natwe ubwacu dushobore guhura na Yesu nkuko uyu mukozi w’Imana yahuye nawe kandi Umwami agaragare bifatika no mu buzima bwacu.

Nkuko Ijambo ry’Imana ribivuga ko twaneshesheje kubw’amaraso y’umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya (Ibyahishuwe 12:11), niko bizamera mu izina rikomeye rya Yesu. Amen!