Umunsi wa 3 – Icyumweru cyo gusenga no kwiyiriza ubus

Uku niko iki gihe gikomeye mu buzima bw’abizera. Tekereza ufite umuceri, ufite isafuriya, inkwi n’ishyiga. Abana bawe barikukureba bashonje, ariko hamwe nibyo byose ntushobora guteka. Kuberako muri uwo mujyi, nta kibiriti, nta soko y’ umuriro ihari. Aho niho uvuga uti “Mana manura umuriro wawe”. Umuriro w’Imana niwo wonyine ukeneye hagati yawe no kubohoka kwawe , wowe n’amafaranga y’ishuri ry’abana bawe. Niyo mpamvu muri iyi minsi yo gusenga no kwiyiriza ubusa, turi kuvuga ngo umuriro w’Imana ugomba kwaka muri twe kugirango ibyo byose biguteye urujijo, byumve ko wihariye; uri uw’Imana.

Ni nk’igihe umwami w’i Babuloni yajugunye Shadraki, Meshaki na Abednego mu itanura ry’umuriro, bakenyegeza inshuro zirindwi. Uwo muriro washoboraga gutwika gusa imigozi iboshye amaboko kuko umuriro waka imbere muri bo wari umuriro ukaze; Yari umuriro w’Imana. Guhera uyu munsi, umuriro wawe uzarwanya, uneshe kandi winjize umire uwo ariwo wose wajugunywemo.

Ijambo ry’Imana hamwe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza

Nta hantu urukundo rw’ Imana rudashobora kugera. Urukundo rw’Imana ruzatuma indogobe na dayimoni bikwereka inzira nziza. Noneho, abamenye Imana kandi biyeguriye Yesu, Imana izabagarura uko byagenda kose. Aba, nubwo bajya kure, Uwiteka azabagarura. Bafite umutekano kandi barinzwe, genda utuje kandi ushimire Uwiteka. Igihe cyose hari amasezerano y’Imana, imperuka izaba nziza. Kandi ubwo ni bwo bwiza n’icyubahiro cy’’Imana yacu, ko abazimiye, bava mu nzira yo kwizera bagarurwa mu nzu ye no mu kubaho kwe.

Ijambo ry’Imana mu Kuva igice cya 33 n’umurongo wa 18 hagira hati: “Na we ati:“ Ndakwinginze, nyereka icyubahiro cyawe. ” Izindi verisiyo zishobora kubivuga ukundi, ariko ijambo “Nyamuneka” rirakomeye cyane. Turimo kureba kurira, kwinginga, kwifuza kw’imitima n’amaso y’abantu kubona icyubahiro cy’Imana. Bibaye igihe kinini, turashonje, tuguye umwuma, turi mu bigeragezo. Nkuko Imana yabigiriye Mose, urabona Icyubahiro cy’Imana mu buzima bwawe, mu muryango, aho ukorera, mu mukozi wawe, mu mukoresha wawe, n’agace kanini cyangwa gato mu buzima bwawe!

Umwanya wo Gusenga

Muri iki gihe cyo kwiyegurira Imana no gusenga, twese turinginga, “Mana nyereka Icyubahiro cyawe.” Mana ugaragaze icyubahiro cyawe mu bana bacu. Nyagasani garagaza icyubahiro cyawe kuwo twashakanye. Mwami, garagaza icyubahiro cyawe mu buzima bwanjye. Reka umunsi nturenge ntabonye icyubahiro cyawe. Kuraho muri twe ibintu byose bidutandukanya nawe. Kuberako ari wowe wenyine twishingikirije. Ibi ntabwo bimeze nk’ ikindi cyose twabayeho. Rero Mana, turakwinginze ngo udukoreho Mwami, utwereke mu maso hawe, ukubaho kwawe, ubuntu bwawe, imbaraga zawe, urukundo rwawe. Hindura inkuru yacu n’amateka yacu, hindura inzira y’ahazaza hacu, ejo hazaza h’amahanga yacu, abavandimwe bacu, ibisekuruza byacu, mugihe tugitegereje umunsi isi izaba yuzuyemo icyubahiro cyawe.

Ibikorwa bya Gihanuzi

Mu gihe itorero ry’Imana ryari rihanze amaso iki gikorwa cya gihanuzi cyari kiyobowe n’intumwa Dr. Paul Gitwaza, umuriro w’Imana watwitse umwenda mu maso yacu ubu dushobora kubona icyubahiro cyayo gusa. Kuva ubu, amaso yacu yafunguriwe ukuri kw’Imana. Amaso yawe afunzwe ku icyaha, gukiranirwa no kurangazwa n’isi ntibazongera kubibona ukundi. Kandi ubwoko bw’Imana baririmba bati: “Uwera, Uwera, Uwera, turashaka kukubona.”

Kugaragara k’Umwami Yesu n’icyubahiro cye!

Yesu Kristo mu cyubahiro cye yagendaga mu bwoko bwe, abamarayika bakuraho indwara n’intege nke z’abana b’Imana. Uko yagendagendaga mu iteraniro, twumvise ukubaho kwe, twabonye icyubahiro cye n’igicu cye kidupfuka nk’ingabo.

Turimo kubona kubohorwa kw’imitima n’imibiri, turimo kubona amasengesho asubizwa, turikubona abazimiye baha ubuzima bwabo Kristo. Mu by’ukuri byari igihe cyo kugaragazwa n’icyubahiro.