Muri iki cyumweru cyo gusenga no kwiyiriza, turi kugendana n’insanganyamatsiko “Mana, uzuza umuriro n’icyubahiro urusengero rwawe.” Amasezerano y’Imana n’imbaraga z’icyubahiro cyayo gihindura biri kugaragara mu materaniro y’ububyutse, aho turi kubona gutabarwa kw’ubumana, kuremera kw’icyubahiro cye n’ukurabagirana kw’ukubaho kwe. Reka uku kwezi kuzane kugaragara gufatika kw’icyubahiro cy’Imana, cyane cyane muri iki cyumweru cyo gusenga, kwiyiriza no gushakana umwete Ukubaho kwayo kwera. Halleluyah!
Ijambo ry’Imana hamwe n’intumwa Intumwa Dr. Paul Gitwaza
Iyo icyubahiro cy’Imana kimanutse, ibintu byose bicishwa bugufi, kandi amavi yose agapfukamira ubwiza bwayo. Imbabazi z’Imana nazo ntizishira kandi zihorahoraho iteka ryose, nta herezo ryazo. Gutambira ibitambo iyo Mana bizana byanze bikunze umuriro wayo.
Birashoboka kugendera mu kirere cy’amasezerano ariko ntuyasingire mu by’ukuri. Urugero ni Aburahamu; yabaye mu gihugu cy’i Kanani, ariko nticyari icye. Isezerano ntabwo ryari ryasohoye. Mu gutegereza, yatangiye gutoza abasore kuba ingabo, afata umwanya yiga ku gusohozwa kw’amasezerano yahawe.
Guhera uyu munsi, amasezerano yaheze mu kirere igihe kirekire agusaba ko wibagirwa imyaka yawe n’ uko ubuzima bwawe buhagaze. Ahubwo, wihuze n’ikirere cy’ubutsinzi kigukikije. Wirinde gushyiramo imipango n’imibare myinshi y’ukuntu aya masezerano azasohora. Wiringire rwose imbaraga z’Imana kandi wemerere amasezerano yawe asohore mu gihe gikwiriye.
Nubwo turamya Imana imwe, imyumvire yacu n’uburyo twizereramo biratandukanye. Ni ngombwa gusobanukirwa imvugo z’isi, ariko icyambere kirusha ibindi gukomera ni ukubaho mu kwizera Imana.
Mu kwitegura gukomera kwawe, Imana izi ko ushobora guhura n’ imibabaro hamwe n’ibigeragezo. Izemera ko ubaho imibabaro ya none nka bumwe mu buryo bwo kugutegurira aho igiye kukwinjiza. Ubwo winjira mu masezerano y’Imana, izina ryawe rirahindurwa kuko ejo hawe ntaho hahuriye n’ibyo uri gucamo.
Igicaniro cya Dawidi
Umuriro wariho mu gihe cya Dawidi uracyariho kandi urakora n’uyu munsi. Ubwo witanze wese, kandi Imana ikabona igitambo cyawe, uwo muriro w’Imana uri kwatsa umutima wawe.
Igicaniro cya Eliya
Reka nk’uko byabaye mu gihe cya Eliya, umuriro ukonkore buri kibuye, buri mukungugu, buri mutwaro ukuremereye. Kuko igihe cyose umuriro w’Imana wamanutse, ukurikirwa no kuramya, byinjiza abantu mu kubaho kwimbitse kandi guhindura kwo kuramya Imana!
Mu kwigisha no kugarariza abantu ubwiza n’icyubahiro cy’Imana, umubyeyi wacu yavuze ku buryo bibiliya ivuga ku cyubahiro cy’Imana;
KAVOD (KABOD) – ubwiza, ikuzo, icyubahiro, biva mu ijambo “KOBED,” ubwaryo rifite imizi muri “KABAD” bivuze kuremera. Icyubahiro cy’Imana kiraremereye. Iyo icyubahiro cy’Imana cyamanutse, habaho kuremera mu kirere. Iyo icyo cyubahiro cyaje, indwara zirayinga; zigashira.
DOXA, mu Kigiriki bivuze; kwemerwa, kurabagirana n’ icyami. Iyo icyubahiro cy’Imana kikugose, biba bivuze ko Imana nayo yakwemeye. Icyatandukanyaga Abisiraheli n’abandi bagenzi mu butayu ni Doxa y’Imana yari iri kuri bo nk’igicu. Mu mwuka, utwikiriwe n’icyubahiro cy’Imana, igicu kigendana nawe, gisobanura uburemere n’imbaraga za KABOD. Niyo mpamvu, amagambo uvuga afite agaciro n’uburemere, arakurura kandi n’ay’ imbaraga.
Ikindi kandi, Doxa isobanura kumenywa neza n’ izina ryiza. Abo Imana yambitse icyubahiro cyawe baba bafite gutoneshwa kw’Imana n’izina ryiza.
Kubohoka biba gusa ahantu hari icyubahiro cy’Imana. Kwirukana amadayimoni, bisaba ko ugomba kuba wuzuye icyuhahiro cy’Imana.
Ibintu bitatu by’ingenzi bikwinjiza mu cyubahiro cy’Imana ni;
- Igicaniro cy’ amasengesho: Gusenga kw’ukuri kandi kutarimo kujenjeka gukora igicaniro; icyubahiro cy’Imana kikuzura mu mutima wawe, mu muryango wawe no mu itorero. Ubwo usenga ubudasiba, iminyururu yari iboshye ubuzima bwawe iracika. (Ibyakozwe n’intumwa 4:31)
- Igicaniro cyo guhimbaza: Kugaragara kw’icyubahiro cy’Imana bijyana ‘ubuzima bwo kuyihimbaza. Binyuze mu guhimbaza Imana, ikintu cyose kikurwanya gitsindwa n’icyubahiro cy’Imana. Ibitangaza biraba ubwo uramya Imana ukanayihimbaza. Imana irakubohora (2 Ingoma 20:21-22)
- Ahantu: Ni ingenzi kuba ahantu hakwirirye. Kumenya aho uhagaze n’aho ugomba guhagarara mu mwuka ni ikintu gikomeye. Ujye ugenzura aho utambira ibitambo. Moriah izana imigisha, naho gutambira ahantu hadakwiriye bishobora kuvamo ibitambo bidafite umusaruro. Icyubahiro cy’Imana gifite ahantu runaka kiri, kandi iyo uri aho hantu, umuriro uhora umanuka.
Kuba ahantu hakwiriye bituma karande, n’imyuka mibi yose igenda, ukabohorwa. Imana yagushyize ahantu runaka kandi kuhaguma bizakuzanira byinshi. Ntuzarangare ku hantu hawe haguhesheje umugisha; hagume kugirango icyubahiro cy’Imana kigume kinganze mu buzima bwawe. (Itangiriro 22:2-4, Itangiriro 22:9-12, 1 Ingoma 21:10-30, 2 Ingoma 3:1)
Ibyanditswe
2 Ingoma 7:1
“Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu.”
Itangiriro 15:18
“Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,”
1 Ingoma 21:26
“Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy’igitambo cyoswa.”
1 Abami 18:31
“Nuko Eliya yenda amabuye cumi n’abiri uko umubare w’imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry’Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”
1 Abami 18:37-39
“Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose. Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”
Kwatura kwa Gihanuzi
Dufite inyota yo kubona umuriro w’Imana, kubona icyubahiro cyayo cyuzuye inzu yayo kikuzura no mu ngo zacu! Reka Imana ikwibuke n’icyubahiro cyayo cyuzure umuryango wayo. Reka kubaho kw’Imana kwinjire mu bucuruzi bwawe, ihuzuze icyubahiro cyayo. Uko ikibazo cyaba kimeze kose, reka umutima wawe ube igicaniro gihoraho, cyakana ishyaka ry’Imana. Akira icyubahiro cy’Imana n’umuriro w’Umwuka wayo mu buzima bwawe.