Iminsi 7 yo Gusenga no Kwiyiriza ubusa: Sobanukirwa Birambuye

Muhawe ikaze mu cyumweru cya mbere cyo gusenga no kwiyiriza ubusa cy’Umwaka wo Kwitabwaho n’Imana. Uyu mwaka ni igihe cyo guhindurirwa ubuzima kuri buri uwizera nkuko Imana izakora kuri buri kimwe mu buzima bwacu. Biteganyijwe ko buri cyumweru cya kabiri kuva Mutarama kugeza Ukuboza kizaba igihe cyihariye cyo gusenga no kwiyiriza ubusa. Kuva ubu, igihe cyo gusenga no kwiyiriza cy’iminsi 40 mu mpera z’umwaka ndetse n’iminsi 3 yo gusenga no kwiyiriza buri kwezi cyasimbujwe iminsi 7 iteganyijwe buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi, byose hamwe bikaba iminsi 84 yo gusenga no kwiyiriza ubusa mu mwaka.

Gusenga no Kwiyiriza mu kwezi ko kwihana

Ukwezi kwa Mutarama kwiswe ukwezi ko kwihana. Ni igihe cyo guhindukira tugakura amaso yacu ku bibazo by’ubuzima ahubwo tugahanga amaso Yesu Kristo nk’Umwami wacu. Iki ni igihe igicaniro cy’Imana gitwika mu mitima yacu kandi kikagaragarira mu miryango yacu, mu buzima bwacu n’ibintu byose bifitanye isano natwe.

Iminsi 7 yacu izatangira kwa Mbere, 08 Mutarama 2024 isozwe ku Cyumweru, 14 Mutarama 2024 dutangira kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri munsi; mu nsanganyamatsiko igira iti “Amasengesho yo gushyiraho igicaniro mu mitima yacu, mu miryango yacu, mu itorero ndetse n’igihugu”. Ibyanditswe tuzagenderamo ni Yohana 17:21 na 1 Abami 18:30-33 aho tuzasenga dusenya umwuka w’inzige, duhamagara Imana ngo itwumve, ikureho imyuka mibi yose idusubiza inyuma.

Mu cyumweru cyo gusenga no kwiyiriza, tuzaba dufite imigoroba y’ububyutse kuwa kabiri, kwa gatatu, kwa kane, kwa gatanu n’amateraniro asoza ku cyumweru kuva saa kumi z’umugoroba hamwe n’umubyeyi wacu, Intumwa Dr. Paul Muhirwa Gitwaza. Amateraniro ya nibature nayo ku manywa azakomeza nk’ibisanzwe kandi ibikorwa byose bizacishwa kuri OTV, ORadio, Youtube ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga zose z’urusengero.

Ipaki iguherekeza mu minsi 7 yo gusenga no kwiyiriza ubusa
Igitabo cya Yoweli (Igice 1-4)

Nkuko tuyobowe n’ijambo muri iki gihe cy’amasengesho; iki gitabo kivuga ku kwihana ku Mana kw’igihugu. Ni ijambo twagendeyeho twasangijwe n’umubyeyi wacu, Intumwa Gitwaza atwereka impamvu yo gusenga, kwinginga no kugarurirwa ibyo umwanzi yakuye mu bihugu byacu.

Igihe cyo gusenga kihariye

Muri iyi minsi 7 yo gusenga no kwiyiriza ubusa; ni byiza cyane gufata umwanya wawe mu busabane no kwinginga mu gihe wubaka igicaniro cy’Imana mu mutima wawe.

Amateraniro y’ububyutse

Buri mugoroba kuva kwa kabiri ni amahirwe yo gusoza umunsi wo gusenga no kwiyiriza ubusa mu kubaho kw’Imana usabana nayo hamwe n’itorero rigari rya Zion Temple Celebration Centre.