Shalom Shalom… Dukomeje mu kwezi kwa Gashyantare icyumweru cya gatatu cy’ukwezi tuvuga ku muriro w’Imana hamwe n’Intumwa Dr Paul M. Gitwaza, mbega ibihe bidasanzwe byuzuye ubwiza bw’Imana n’icyubahiro cyayo!
Ijambo ry’Imana n’Intumwa Dr Paul M Gitwaza.
Insanganyamatsiko y’icyumweru : Umuriro uzanyeganyeza isi.
Ibyahishuwe 8:3-5
3. Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe. 4. Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera. 5. Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.
Inkomoko y’umuriro
Iyo dusenga Imana ngo izane cyangwa imanure umuriro ese niki tuba tuvuga?
Inshuro zirenga eshatu muri Bibiliya Imana itwereka ko umuriro ukongora
Inkomoko y’umuriro n’Imana , iyo dusomye kino gice ibyahishuwe 8:3-5 Imana ikitwerekamo Uburyo Amasengesho y’ubwoko bwayo asubizwa, iyo Imana igiye gusubiza abera bayo imbere y’Imana haba har’igicaniro cy’umuriro imbere y’Imana niho ikura umuriro w’igisubizo igaha marayika akakuzanira igisubizo.
Umuriro uva mu ijuru ukora iki?
Iyo Imana yohereje umuriro iba isubije ubwoko bwayo kandi mur’uko gusubiza isubiza mu buryo bubiri, ishobora kugusubiza mu rubanza cyangwa umugisha .
Iteka iyo uhamagaye Imana mu masengesho imanuka nk’umuriro ukongora byose birashya usibye ikintu cyose gifite umuriro w’ubumana muri cyo, iyo muri wowe ufitemo umuriro w’ubumana ntabwo umuriro w’Imana uzagukongora icyo nicyo cyonyine kizagukiza .
Umuriro w’Imana Wazana umugisha cyangwa umuvumo
Ingero eshatu z’umuriro (Urubanza)
1. Umuriro w’isodoma n’igomora
Uyu muriro wazanye umuvumo ukomeye, n’ubu abashakashatsi bagaragaza ibyasigaye nyuma y’uwo muriro .
Iki n’icyo gihe Imana yongeye guhana isi n’umuriro urimo umunyu kandi kino gihe Imana n’iyo yimanukiye kuko ar’umuriro bitewe n’ibyaha biteye ubwoba byahakorerwaga aho abakobwa bihinduye abahungu, abahungu nabo bakihindura abakobwa ibyo bigakurura umujinya w’Imana.
Wakibaza ngo ese ko mur’ibi bihe abatinganyi bakomeje kuba benshi Imana yaba igiye kugaruka kurimbura isi n’umuriro?
Birashoboka ariko impamvu Imana itarimo kurimbuza is umuriro n’uko hakiri itorero risenga ndetse n’ ubwoko bw’Imana busenga ariko umunsi bitagihari isi izabona ishyano umuriro w’Imana uzamanuka.
2. Urubanza rwa Aroni. (Abana ba Aroni)
Abalewi 10:1-7
Ese n’iki cyatumye Imana ihana uyu muryango wa Aroni.
- Icyotero kidakwiye: Buri muntu yafashe icyotero kitari cyo, kuko mu ihema hari ibyotero bitandukanye kandi buri kimwe cyarigifite umumaro wacyo.
- Bagiye gutanga imibavu babikoze bombi, Kandi mu mategeko yavugaga ko mu gihe cyo gushyira imibavu ku gicaniro cy’Imana byagombaga gukorwa n’umuntu umwe gusa.
- Bakoze akazi katari akabo: Akazi k’ubutambyi kari aka Papa wabo (Aroni).
- Bagiye gutamba igihe kitaricyo buri gicaniro kigira amasaha yacyo
- Bakoresheje umuriro utariwo: Ubundi mu ihema ku gicaniro hakoreshwaga umuriro uvuye mu ijuru.
Ku bwayo makosa yabo byamanuye umuriro w’Imana urabatwika .
Ntukifuze gukora ibyo utasigiwe cyangwa ngo ugirire ishyari umuntu uri mu muhamagaro we kandi ntuzakore ikintu ngo ushimishe abantu ahubwo ujye uharanira gushimisha Imana yonyine .
Ese ni ryari upfa?
Iyo utakiri mu muhamagaro wawe, warawuvuyemo icyo gihe ujye umenya ko uri mu rupfu wegere Imana usenge cyane.
3.Urubanza rwa Ahaziya
2 Abami 1:1-17
Umuriro w’itotezwa
Ni bande uyu muriro uzatwika?
1.Abahanuzi b’ibinyoma
2. Anti Kristo
3. Abamenye Imana ariko ntibihane
Yesu yaje kudukiza kugira ngo tutazajyanwa mu muriro, umuntu wese wemeye Yesu akamwakira uyu muriro ntabwo uzamutwika.
Isengesho ryacu uyu munsi
Uyu mugoroba turasaba Imana itwuzuzemo umuriro w’Imana kugira ngo nidusenga dusabira imiryango yacu, twisabira umuriro w’Imana utabakongora natwe ukadukongora kuko muri twe hatarimo umuriro w’Imana.
Ibyo tuzavugaho kuwa kane
Tuzavuga uko Marayika w’Imana akorana natwe mu kuzamura amasengesho yacu.
2 Abami 1:15
Maze Marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati: Genda umanukane nawe, we kumutinya. Nuko arahaguruka amanukana nawe asanga Umwami.