Umunsi wa 5 – “Ubumwe mu mubiri wa Kristo”

Ztcc_gathering

Uyu ni umwaka wo kwitabwaho n’Imana. Icyifuzo cy’Imana nuko itorero rikorera mu bumwe kugirango ribone ukuboko kw’Imana. Nkuko imbaraga z’umwanzi zigaragarira mu macakubiri, imbaraga za bantu ziba mu bumwe. Igihe Petero yarari mu nzu y’imbohe, itorero ryose ryagiye hamwe rirasenga, Imana iramutabara.

Mu mwuka umwe, nkuko turi kuba mu bubyutse, uku kwezi kwahariwe kwihana no guha ubuzima bwacu Imana. Igiye gukora imirimo itangaje mu buzima bwacu.

Ijambo ry’Imana hamwe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza.

Inzige imwe yonyine ntiyatera gusenyuka. Ntizikora usibye zikoreye mu bumwe. Inzige ni ikimenyetso cy’ukuboko kwa satani. Mu bisanzwe zibabaza abantu bikomeye kandi zikabasigana inzara. Bumwe mu buryo Imana yashyizeho bubeshaho umuntu harimo kurya kuko Imana ari Imana ya mahame n’inzira.

Mu gihe cya Nowa nyuma y’imyuzure ikomeye, Imana yabwiye Nowa mbere, ko hazabaho ibihe. Imana yabikoze kugirango umwana w’umuntu abeho. Muri bimwe byatumaga abantu bongera kugarukira Imana harimo n’inzara. Mu gihe cya Eliya, yahagaritse imvura kugwa kugirango abantu baterwe n’inzara bagarukire Imana. Muri Yudeya aho Yoweli yarari, ikibazo cyabo nticyari inzara cyari inzige. Ibyanditswe bitubwira ko zishyize hamwe zangiza umusaruro wo mu mirima yabo.

Umwami Abadon n’ingabo ze z’inzige zifite ubutumwa bwo gutera abo bose badafite ikimenyetso cy’Imana. Ubu, hari abantu Imana yatoranyije bo kurya no gutsinda inzige. Mu gihe cyose hatari ubumwe, nta muntu ufite ikimenyetso, Imana yashyizeho abantu bo gukomeza umugambi wayo. Hari abantu badasanzwe bafite akazi ko gutsinda no kumira imbaraga z’ibitero by’inzige.

Ibyanditswe

Mariko 1:6, “Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.”

Abalewi 11:22, “Ibi ni byo mwemererwa kurya, inzige n’ibindi bimeze nka zo byitwa solamu na harugoli na hagabu, nk’uko amoko yabyo ari.

Urugero rwa Yohana Mubatiza nk’umuryi w’inzige

Yohana Mubatiza yavukiye mu mwuka w’amasengesho. Aho bamwe babatwita bari mu byishimo, abandi bakabatwita batiteguye. Muri Luka 1:13A, Bibiliya itwereka Zakariya wari umutambyi mu nzu ya Abiya yingingira Isiraheli. We n’umugore we bari abakiranutsi mu nzira zabo bategura kuza kwa Mesiya. Igihe yari mu murimo, marayika yaramusanze amuha isezerano ry’umwana anamuha n’izina azamwita muri Luka 1:13B.

Mu bihe bya mategeko ya Mose, ni abantu bacye bitwaga Yohana (Izina rirambuye mu giheburayo: Yehohana). Izina Yohana ni izina ririmo ijambo Imana, aya ni amazina arimo ubuhanuzi ariko kandi harimo izina ry’Imana. Riri mu bice bibiri Yhwh (Imana) – Hanan (Ubuntu). Muri icyo gihe, byari bitangaje ko bita umwana “Imana ni inyabuntu” cyangwa “Impano y’ubuntu”. Marayika yahoze amenyesha ko igihe cy’ubuntu bw’Imana kije! Halleluya!

Imirimo ine Yohana yarafite gusohoza;

  1. Guhindurira benshi kugarukira Imana yabo nka Yoweli mu gihe cye;
  2. Icyakabiri yari afite gukora ni uguhuza imitima y’abana n’ababyeyi.
  3. Icya gatatu ni ukuyobora abanyabyaha mu bwenge bw’abakiranutsi. Abantu nka Yohana bagira ubwenge, iyo babukoresheje benshi barahindukira bakamenya Imana.
  4. Icya kane cyari ugutegura ubwoko bwatunganyirijwe Umwami Imana.

Kuberiki Zakariya, Se wa Yohana yabaye ikiragi? Byari ukubera yashidikanyaga? OYA! Nabyo birimo kuko bisaba kutagira ibikuganza byo hanze kugirango umugambi w’Imana usohore. Kandi kubera icyo kigeragezo, bagiye mu masengesho no mu mwuka. Mu gihe cyo kwita umwana izina, Zakariya yarongeye aravuga.

Muri Luka 1:15-17, Bibiliya yerekana ko umwanya yarafite wari ukomeye imbere y’Imana. Ikomeza itubwira ko atigeze anywa ku vino cyangwa igisindisha cyose kandi ko yujujwe umwuka wera ahereye akiva mu nda ya nyina. Ni umunaziri. Ariko ubwo ubu turi muri Yesu ninde munaziri, uno munsi twahamagariwe kwinjira muri uko kuri. Niyo mpamvu, abo bavuga ko atari itegeko kwirinda ibisindisha batabarizwa mu bwoko bw’abanaziri. Hari n’inyandiko nyinshi zemeza ko abayahudi batajyaga banywa vino isembuye mbere y’igihe cy’abaroma. Rero Yesu ntiyahinduye amazi mo divayi, yayihinduye umutobe ntiyari isembuye.

Aho Yohana yavukiye, wari umujyi wuzuye imizabibu na vino. Byasabye ikinyabupfura kidasanzwe mu kubona abandi barya ku mbuto banywa na vino. Kimwe mu bintu byagufasha kwitoza mu bintu bitandukanye harimo kugenzura imirire yawe. Undi munaziri ni Samusoni, wanze gukoresha inzira ngufi kuko yari ifite imirima y’imizabibu ahubwo agaca mu y’ishyamba kugirango atagwa mu moshya yo kurya ku mizabibu.

Muri Luka 1:80; Ibyanditswe bitwereka ko Yohana yakuriye mu butayu akomerera mu mwuka kugeza igihe yerekaniwe. Uyu munsi, twarerera abana bacu mu butayu bw’ibyo tubabuza. Kubabuza imyidagaduro, televiziyo cyangwa telefone kugeza bageze igihe gikwiye. Iyo Satani abonye ko hari umuryi w’inzige mu bana bawe, atera urugo rwawe n’inzige zangiza imburagihe kandi zigakamura izo mbaraga ziri muri uwo mwana.

Yohana yambaraga umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya. Yari ingamiya ihetse imitwaro y’abantu benshi ndetse n’igihugu cya Isiraheli kuri we. Iyo uba hafi y’aba bantu ushobora kugirango bitaye ku bandi bantu bose wowe barakwibagiwe. Yakenyezaga umushumi w’umwambaro byerekana ko yari umunyakuri, agira ukuri mu nzira ze zose.

Ibiryo bye byari ubuki n’inzige. Ubuki bwerekana gukura nkuko amata ari ibiryo by’abana mu mwuka. Muri Ezekiyeli 3:3 Bibiliya itwereka ko ubuki ari Ijambo ry’ubuhanuzi n’ukuri; nkuko havuga; “Arambwira ati”Mwana w’umuntu, haza inda yawe, n’amara yawe uyuzuzemo uyu muzingo nguhaye.” Nuko mperako ndawurya, mu kanwa undyohera nk’ubuki.” Mu Byahishuwe 10:10; Yohana Intumwa yabonye ibimeze nkibyo, “Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa. ” Aba bantu ntibabogama, ntibagira ubwoba cyangwa ngo bayoborwe n’ibintu by’abantu. Bamize igitabo. 

Baza mu bihe bitatu bikurikira;

  • Kugarura abantu basubire ku Mana.
  • Mu gihe cy’ububyutse bukomeye 
  • Bategura kugaruka kwa Mesiya

Aba bantu ntibagira ibindi birori uretse ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuntu butangaje bw’Imana bubariho. Abaryi b’inzige ni abanzi b’isi y’umwijima.

Isengesho ryayobowe n’umubyeyi wacu.

Ko turi abaryi b’inzige. Kandi ko twamenya abaryi b’inzige mu miryango yacu mu zina rya Yesu, dukoreshe turye inzige. Nta dusigazwa tw’inzige tukiriho.

Ni iki gikurikiyeho?

Turakomeza ku munsi wa gatandatu wo gusenga no kwiyiriza ubusa, nta materaniro y’ububyutse ya nimugoroba ateganyijwe. Ahubwo, ni umwanya mwiza wo gusabana nayo byihariye. Imana iguhe umugisha mu gusenga no mu gukomeza igicaniro n’ubusabane n’Imana. 

Ku cyumweru ni umunsi wo gusoza, tuzagira amateraniro y’ububyutse hamwe n’umubyeyi wacu, Intumwa Dr. Paul Gitwaza. Tuzagira kandi n’igaburo ryera rya mbere mu mwaka wo kwitabwaho n’Imana. Amateraniro azatangira saa kumi zuzuye za nimugoroba.