Umunsi wa 3 – Ubumwe mu mubiri wa Kristo

Muri uyu mwaka wo kwitabwaho n’Imana, ni iby’agaciro gusengera no kwita kuri benedata. Nk’uko Pawulo yahuguriye Timoteyo muri 1 Timoteyo 2:1; tuba dukoze neza imbere y’Imana iyo dusengeranye kandi tukingingirana hagati yacu. Kuva uyu munsi; buri kimwe wifuza, buri kubohoka ukeneye, ba ari byo usabira umuturanyi wawe. Ibi ni rwo rufatiro rw’ubumwe n’urukundo mu bana b’Imana.

Ijambo ry’Imana hamwe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza

Hari imbaraga mu bumwe byaba mu bufatanye bwiza cyangwa ubw’umwijima, inyuma y’intambara ziri mu isi uyu munsi. Umwanzi yasobanukiwe ihame ry’ubumwe, nubwo kurema ibice ariyo kamere ye. Satani ahora atera akoresheje ihame ry’ubumwe. Mu gihe gishize Intumwa Dr. Paul Gitwaza yavuze ku bwoko bw’inzige ariko zitagira umwami uzitwara. Ku munsi wa gatatu, twigiye hamwe imikorere y’inzige zifite umwami.

Mu byahishuwe 9:1-11; bibiliya ivuga yeruye ku miterere y’inzige zifite umwami n’ibyo zizakora mu bihe by’imperuka. Umwami w’izi nzige yitwa Abaddon (mu giheburayo) cyangwa se Appollyon (mu kigiriki). Izi nzige zigenda mu gihu cyijimye, zikurikira amategeko. Intego nyamukuru yazo ni ukubabaza umuntu by’agashinyaguro, zitera ibice bibabaza kurusha ibindi ku muntu. Izi nzige zitera ububabare bw’imbere, zigatwara amahoro y’imbere mu muntu aho gutera ibyo atunze.

Ibitero byihishe by’izi nzige, bifata ishusho y’umuntu bigasiga abantu buzuye agahinda mu buryo abandi batabona. Ntuzashukwe rero n’amarangamutima y’abantu ahubwo uzajye uhora ukurikiye icyerekezo cy’Imana. Ijambo ry’Imana rivuga uko inzige zizaza ku isi mu gihe cy’amezi atanu ngo zitere ububabare bw’agashinyaguro abazaba badafite ikimenyetso cy’Imana ku gahanga kabo. Umubare gatanu usobanura ubuntu bw’Imana, nuko kuza kw’izi nzige zikamara amezi atanu bisobanura iherezo ry’ubuntu bw’Imana.

Ijambo ry’Imana muri Luka 8:26-32 ritwereka uko Imana yubaha imbaraga z’ubumwe. Yesu yahuye n’umugabo watewe na dayimoni mu bice by’ i Gadareni. Abadayimoni bamenye Yesu, bamusaba kutabica urw’agashinyaguro. Abo badayimoni bishyize hamwe, binginga Yesu ngo ahubwo abohereze mu ngurube. Dukorana n’Imana y’amahame, kandi ihame ry’ubumwe ni rimwe rifite agaciro gakomeye mu bwami bw’Imana.

Mu kirere cy’imbaraga z’umwijima, iyo umupfumu yinjiye muri ubwo buzima, akorana n’inzige (dayimoni) imwe. Iyo nzige ihabwa ububasha bwo gutumira izindi. Iyo nzige ya mbere ihitamo yitonze neza izindi zirindwi harimo izikomeye kurusha izindi ngo nazo zitumire izindi. Uko zikomeza gutumira izindi niho ‘legiyoni’ ikorwa, ikaba ari umutwe w’ abadayimoni bagera ku bihumbi bitandatu.

Nubwo ibitero n’ibigeragezo bizanwa n’izo nzige duhura nazo, hari ibyiringo mu kugira Yesu nk’Umwami wacu. Tubonera ubutsinzi mu kumenya ko tugarurirwa ibyo inzige zariye. Hari ibyiringiro ko amahoro yibwe na bene ibyo bitero agaruka. Uburinzi rero buba mu kugira ikimenyetso cya Yesu Kristo, ibi binatwibutsa ko Satani, nawe, yiganye akora ikimenyetso cye (666). Gukomera kuri icyo kimenyetso cy’Imana ni urufunguzo rw’ iby’umumaro rwose. Amaraso ya Yesu atubera ikimenyetso kitavogerwa, gitanga agakiza n’uburinzi mu bitero n’ibigeragezo bigaragara n’ibitagaragara.

Mu gusoza umunsi wa gatatu w’icyumweru cyo kwiyiriza no gusenga twakoze igikorwa cya gihanuzi cyo kwakira ikimenyetso gikomeye cy’Imana, Yesus Kristo, n’Umwuka Wera.

Ni iki gikurikiyeho?

Intumwa Dr. Paul Gitwaza azatwigisha ku miyaga ine irimo umuyaga w’iburengerazuba n’ikimenyetso cy’Imana mu gahanga. Ntuzacikwe guhura kwawe n’Imana, ubwo tuzaba duhishurirwa imbaraga z’ubumwe mu mubiri wa Kristo ku munsi wa kane.