Ishusho yuzuye y’ukwezi ko kwihana

ztcc gathering

Ukwezi ko kwihana niko kwezi kwa mbere mu mwaka wo Kwitabwaho n’Imana. Niyo ntambwe ya mbere nyuma yo kwambuka tuva mu mwaka wa 2023-2024. Nk’intambwe ya mbere yo kwinjira mu bwiza bw’Imana bwuzuye bw’abantu bayo, twinjiranye imitima iciye bugufi kandi yihana. Ukwezi kwa Mutarama kwabaye kandi ni ukw’impinduka ku muryango wa Authentic Word ku isi yose. Cyari igihe cyo guhitamo, kuvugurura ibyemezo byacu no gukura mu rugendo n’Imana. Ariko, iri ni itangiriro ry’uru rugendo. Inzira yo kwinjira no kuba mu masezerano y’Imana iracyari ndende.

Habaye Iki mu kwezi ko Kwihana?

Buri cyumweru, buri munsi na buri saha niby’umumaro imbere y’Imana nk’igisubizo ku bantu bayo. Nka Authentic Word Ministries hamwe na Zion Temple Celebration, buri cyumweru kugeza buri munsi byari bifite icyo bisobanuye muri iki gihe cyo kwihana kitwinjiza mu bihe bidasanzwe by’ububyutse mu bice byose by’ubuzima, kandi twahawe umugisha kuba hamwe n’umubyeyi wacu muri uku kwezi.

Icyumweru cyo “Guhamagarirwa kwihana”.

Kwihana si igikorwa cyo gusubiramo kenshi ibyaha n’amakosa by’umuntu. Kandi si no gutanga ibitambo by’amaraso ngo duhoze uburakari bw’Imana. Ahubwo ni ukugambirira no kwiyemeza kw’imitima y’abantu bahindukirira Imana. Nkuko tubaho buri munsi, dufite ahahise hatandukanye; ibintu byinshi birenze kimwe biremwa mu mitima yacu. Ariko Uwiteka Imana niwe wenyine ugomba kuba shobuja kandi akiharira imitima yacu.

Iki cyumweru cyahariwe kwitekerezaho no kwisuzuma, tugahamagara Mwuka Wera akaduhishurira utugirwamana duto n’ibirangaza mu mitima yacu, mu mitekerereze, no mu bidukikije byacu duhindukirire Umwami byuzuye. Ibi si kubwacu gusa ahubwo ni kubw’imiryango yacu, ndetse n’igihugu cyacu. Kuko abanyabyaha n’abagengwa na kamere bakira ibitero by’umwanzi n’umujinya w’Imana ku munsi w’urubanza.

Ibyanditswe byagendeweho;

Yoweli 2:12-14: Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.

Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha,muboneukomuturaUwiteka Imana yanyu amaturo y’ifu n’ay’ibinyobwa?

Ni umugambi w’Imana kubana n’abantu bayo, kuvugana n’abantu bayo, gukorana no kugendana n’abantu bayo muri uyu mwaka aho izatwitaho. Ariko, Imana ntiyakorana

n’abantu bafite imitima ibiri cyangwa abafite imitima iri kure yayo kandi bahitamo gutanga amaturo manini kandi adasanzwe. Iyo niyo mpamvu mu buntu no mu mbabazi ze, atwemerera kwihana mu buryo bwose bw’isi na kamere tukinjira mu buzima bw’ubumana muri Yesu Kristo!

Icyumweru cy’Ubumwe mu mubiri wa Kristo

Muri uru rukurikirane rw’igihe cyo kwihana bivuze ko noneho umubiri wa Kristo uzaba umwe kandi mu bumwe mu Mwami wacu Yesu Kristo. Umwanzi ni umuyobozi w’amacakubiri ariko Umwami wacu Yesu ni umukunzi w’ubumwe nkuko ari umwe na Data n’Umwuka Wera. Muri Bibiliya, kuva mu isezerano rya kera kugeza mu rishya, twabonye imbaraga zikomeye zigaragara iyo abantu babiri cyangwa abarenze babiri bahagaze mu bumwe kandi bemeranya.

Muri iki gihe cy’ububyutse, tugomba gufata isi, tugahindura inzira y’ubumwe dusenga, twingina, turamya kandi dukorera Umwami wacu. Reka ubwami bw’Imana bwonyine, twabonye kandi binyuze mu nyigisho z’umubyeyi wacu, Intumwa Dr. Paul M. Gitwaza ko ubwami bw’umwijima bukoresha iri hame mu kwibasira abana b’Imana.

Ibyanditswe byagendeweho;

Yohana 17:21: Ngo bose babeumwenk’ukourimurijye,Data,nanjyenkabamuriwowengo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.

1 Abami 18:30-33: Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.” Bose baramwegera, asana igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse. 31 Nuko Eliya yenda amabuye cumi n’abiri uko umubare w’imiryango ya beneYakobowanganaga,ariweijambo ry’Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.” 32 Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry’Uwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavurwajyamo indengo ebyiri z’imbuto. 33 Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigerekahejuru y’inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru y’igitambo n’inkwi.”

Uku guhamagarirwa ubumwe kwaranzwe n’urugendo rw’iminsi 7 yo gusenga no kwiyiriza ubusa mu bumwe. Twarebye ku mirimo rusange y’umwanzi binyuze mu nzige, ubwoko bwazo butandukanye n’uburyo bigira ingaruka ku buzima bw’abizera. Ku rundi ruhande, kubw’imbaraga n’ubutware bwa Yesu Kristo ugaragara nk’umuryi w’inzige, bahagarara kurwanya imikorere y’umwanzi. Icyumweru cyasojwe ku gikorwa kidasanzwe yo gusengera ubumwe bw’akarere kacu no kwakira imigambi y’Imana mu Karere kacu k’ibiyaga bigari; ubutaka bw’ubwenge, ubwiza n’ubutunzi.

Icyumweru cyo “Guhitamo uwo ukorera: Imana cyangwa Satani”

Nyuma y’icyumweru cyo gusenga no kwiyiriza ubusa, umwanya wo kwegurira Imana

imibiri, ubugingo n’imitima yacu, cyari igihe cyo gufata ibyemezo bikomeye byerekana inzira y’ubuzima bwacu. Ikiremwa muntu kigira amahitamo twabimenya cyangwa tutabimenya kandi ayo mahitamo twabikunda cyangwa tutabikunda niyo agena ibyo tubona mu buzima bwacu. Twatewe iteka no kuyoborwa mu ihishurwa rikomeye ry’iyi ngingo hamwe n’umubyeyi wacu; Intumwa Gitwaza.

Yadusobanuriye uburyo duhitamo muri ba shebuja babiri b’isi buri munsi, twabonye ingero muri Bibiliya z’abagabo n’abagore bahisemo nuko imyanzuro yabo yari imeze. Umugabo nka Yosuwa yahisemo Imana hejuru y’ ubwoba, gushidikanya no guhitamo imana z’Abanyakanani naho umugabo nka Ahabu yahisemo kwanduza ubuzima bwe abanza kurongora Yezebeli naho ibisigaye ni amateka yagize ingaruka ku ishyanga rya Isiraheli.

Ibyanditswe byagendeweho;

Yosuwa 24:14-15: Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.15“KandinibamutekerezakoaribibigukoreraUwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori beneikigihugumurimo,arikojyen’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

1 Abami 18:20-21: Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n’abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w’i Karumeli. 21 Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire,kandinibaariBāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.

1 Abakorinto 10:18-22: Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n’igicaniro? 19Icyomvuzeniiki?Boshyeibyaterekerejweibishushanyoariikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu? 20 Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n’abadayimoni. 21 Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni. 22 Mbese icyo mushaka ni uguteraUmwami ishyari? Tumurusha amaboko?

Guhitamo birakomeye iyo bigeze ku isi y’umwuka, kandi ku Mana, ntushobora guhitamo impande ebyiri cyangwa nyinshi. Ni ukuba uri kumwe nanjye cyangwa ntube uri kumwe nanjye. Iki cyumweru cyari igihe cyo guhitamo. Ninde uha umwanya wawe, ninde wizera, ni iyihe nkuru izaba iy’ ubuzima bwawe. Kuberako amahitamo yawe y’uyu munsi niyo agena ejo hazaza hawe. Umubyeyi wacu yatwigishije uko amahitamo yacu ayoborwa n’ubumenyi bwa Egiputa aribwo gusobanukirwa no kwiyandikisha kuri siyansi n’ubumenyi bw’isi.

Ayoborwa kandi n’imana za Kanani, ibidukikije, amateka yacu, imiryango n’ibindi. Niyo mpamvu muri uyu mwaka wo kwitabwaho n’Imana, twahamagariwe kwiga Ijambo, gusenga

no kugira ubusabane na Mwuka Wera kugirango rwose tweze kandi ntitugire inenge mu guhitamo Imana hejuru y’undi mutware.

Icyumweru cyo Kwihana kuzana ihumure

Iki cyari icyumweru kidasanzwe kandi cy’umugisha rwose. Twahawe umugisha n’umukozi w’Imana udasanzwe wagendanye n’Imana igihe kinini; Intumwa Mama Domitila Nabibone. Itorero ry’Imana ryateraniye gutega amatwi no kwigira ku bitangaza byo mu ijuru na Yerusalemu Nshya Imana yateguriye abera bayo. Ubuhamya bwagaruye ubwoko bw’Imana nk’ibyo bamwe batekerezaga ko bidashoboka cyangwa ibigereranyo nibyo kuri kuruta ukuri tubona ku isi. Muri ubwo buhamya, intumwa y’Imana yadusangije urugendo rwo kwinjira mu ijuru n’uburyo ibyo dukora hano bifite ubusobanuro busanzwe bw’ibisubizo mu ijuru.

Apostle Domitile

Apostle Domitile Nabibone

Byari byongeye kandi umwanya wo kwihana no kureka ibyaha byose, ingeso zishobora kutubuza kwinjira mu ijuru. Guhura n’Imana by’umukozi w’Imana mu buzima bwe byerekana ko bishoboka kugendana no gukorera mu mbaraga zidasanzwe ariko bisaba umutima uciye bugufi kandi wejejwe. Umutima ureba Yesu wenyine.

Mu myaka ye ikuze, aracyafite umuriro kandi yuzuye imbaraga. Kuvugururwa buri munsi na Mwuka Wera nkuko bikwiye kuri buri umwizera wese wiyambura umwambaro w’icyaha kubwo kwihana.

Ibyanditswe byagendeweho;

Ibyakozwe n’Intumwa 3:19: Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana,

Itangiriro 26:25: Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka,abambayoihemarye,kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.

Umubyeyi wacu, Intumwa Gitwaza yabishimangiye mu gihe twigaga imbaraga ziri mu kurekurira Yesu ibyaha n’imitwaro yacu. Mugihe tubikora, ako kanya Mwuka Wera yohereza umuyaga wo gusana, tuba bashya mu buzima bwacu kandi kaseti y’amakosa n’ibyaha by’ubuzima bwacu isibwe burundu mu byanditswe mu ijuru. Imana iraduhamagarira kwihana rwose KANDI TUKAREKURA. Ntabwo ari kwihana byuzuye niba udahindukiye ngo urebe Imana kuko ishaka ko tujugunya ibyo twikoreye byose ku musaraba kandi twishimira umudendezo n’ubuntu we wenyine ashobora gutanga.

Ibindi wamenya:
Microfinance yambere ifunguye miryangoku bucuruzi;

Microfinance ya TC KIRA yarafunguye kandi irakora. Abanyamuryango ba Zion Temple Celebration center n’abandi bafungura konti za banki, bakora ibikorwa by’ubucuruzi kandi

amaso yacu arareba ejo hazaza h’amabanki hamwe na Yesu mu iyo shusho. Iyi banki iva mu bitekerezo by’Imana ku bantu bayo, nkuko izatwitaho uyu mwaka, ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwo kuduteza imbere. Ntusigare inyuma muri iki gihe, ba umwe mu bagirirwa neza muri ubu buntu. Amashami arafunguye Nyabugogo, Remera no ku cyicaro gikuru cya AWM mu Gatenga.

Authentic Development Agency yibanda ku rubyiruko;

Ibi bituruka ku bushake bw’umubeyi wacu bwo guha imbaraga urubyiruko kwinjira mu masezerano y’Imana. Niyo mpamvu, ADA iri gukorana n’abafatanyabikorwa mu gutangiza gahunda zo kuzamura, guha imbaraga no guhindurira urubyiruko kuba abatwara impinduka mu bwami bw’Imana no muri sosiyete. Muri Mutarama; ADA ifatanyije na ALX mu gushyira Friends of Daniel muri gahunda z’ikoranabuhanga zateguwe mu gushyiraho umwihariko mu murimo no ku masoko y’ubucuruzi.

ada career day

Amateraniro y’urubyiruko arakomeje hamwe n’Intumwa Dr. Paul M. Gitwaza;

Uru ni urukurikirane rw’ubuhamya, ibihe byo gusenga, no gutanga ubumenyi n’ubwenge biva ku mubyeyi wacu. Ibi birahindura cyane urubyiruko ku isi yose no mu Rwanda nkuko twatanze kandi tunesha dukoresheje ijambo ry’ubuhamya. Iki ni igihe cyo kwiga no kwihana kandi urubyiruko rwinshi rukira muri aya materaniro azakomeza mu kwezi kw’umuriro; Gashyantare.

Ikaze mu kwezi k’ ”UMURIRO”

Twinjiye muri Gashyantare, ukwezi k’umuriro mu bihe bidasanzwe by’ububyutse. Mu kwezi ko kwihana, twabonye umuriro woherejwe n’Imana gutwika ituro mu gihe cy’umuhanuzi Eliya. Niyo mpamvu, dutegereje kuzongera kubona izindi ntera z’umuriro. Mu kwezi k’umuriro, tuzakora kandi urugendo rw’iminsi irindwi mu gusenga no kuyiriza ubusa n’ amateraniro ya nimugoroba y’ububyutse hamwe n’umubyeyi wacu, Intuma Gitwaza.

Dutegereje kureba uko Imana ikwitaho muri uku kwezi. Shalom!

Kanda hano kureba andi mafoto