Umunsi wa 4 – Ubumwe mu mubiri wa Kristo

Apostle_Dr_Paul_gitwaza

Iyo turi mu bumwe, nta cyabuza imbaraga z’Imana kugaragara. Mu bumwe, nta cyazimya umuriro w’Imana. Ihame ry’ubumwe ryashizweho n’Imana kugirango ibintu bigende vuba. Imbaraga zikoreshwa mu guca ibice iyaba zakoreshwa mu kunga ubumwe, isi yahinduka.

Ijambo ry’Imana hamwe n’Intumwa Paul Gitwaza

Dufite imiyaga ine iri mu bwoko bubiri; imiyaga ihana n’imiyaha ihembura. Iyi miyaga uko ari ine iva ku mfuruka enye z’isi. Bigaragara mu gitabo cya Yeremiya 49:36, aho bibiliya ivuga ngo, “Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by’ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.”

Mu Ijambo ry’Imana muri Ezekiyeli 37:1-10, umuhanuzi Ezekiyeli asobanura iyerekwa aho Imana yamujyanye mu kibaya cyuzuye amagufa yumye. Aya magufa asobanura Abisiraheli bari bapfuye mu mwuka badafite ibyiringiro. Imana itegeka Ezekiyeli ngo ahanurire ayo magufa, uko abikora, ku buryo bw’igitangaza ayo magufa ariyegeranye, imitsi n’inyama bifata ku magufa, yoroswa n’umubiri. Ariko, aguma adafite ubuzima. Hanyuma Imana ibwira Ezekiyeli ngo ahanurire umuyaga kujya muri iyo mibiri, abikoze, umwuka winjira muri iyo mibiri igira ubuzima. Ibi bisobanura guhembrurwa kwo mu mwuka muri Isiraheli n’ubuzima buzima bituruka mu mbaraga z’Imana.

Iyi miyaga ine ifashwe n’abamarayika bane. Iyi irekurwa n’imbaraga z’ubuhanuzi n’ubumwe bw’itorero iyo bategetse abamariya kuyirekura. Tubibona mu Byahishuwe 7:1, “Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose”

Buri muyaga ufite icyo Imana yawushyiriyeho gukora.

Umuyaga w’Iburasirazuba:

Ni wo muyaga w’ urubanza. Iburasirazuba bw’ihema, hari imiryango ya Simiyoni, Rubeni na Gadi ireberera imanza z’Abisiraheli. Uyu muyaga ufite imbaraga zo gukuraho abanzi bawe abo ari bo bose, utwaye ikivunge cy’inzige. Ni uko, ibyo abanzi bawe bakoze bizabagarukira. Uyu muyaga w’urubanza uzarimbura buri kimwe cyose umwanzi yateye muri wowe; n’icyo cyose Imana itateye uzagitera kuma.

Ibyanditswe

Kuva 10:13, “Mose arambura inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige.

Ezekiyeli 17:1, “Mbese ko watewe, uzatoha? Ntuzuma rwose se, umuyaga w’iburasirazuba nuwugeraho? Uzumira mu mayogi aho wakuriye.

Matayo 15:13, “Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.”

Umuyaga w’Iburengerazuba:

Abahagaze mu mfuruka y’iburengerazuba ni imiryango ya Naphtali, Dani na Asheri. Uyu muyaga ufite imbaraga zo kweza no gukuraho, ugakubura ibisigisigi by’inzige n’umwanzi. Uhanagura umutima wawe, ibitekerezo byawe, ukaneza ubugingo bwawe.

Ibyanditswe

Kuva 10:19, “Uwiteka ahindura umuyaga uhuha cyane w’ishuheri uvuye iburengerazuba, ujyana za nzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihasigara na rumwe mu gihugu cya Egiputa cyose.”

Umuyaga w’Ikasikasi:

Abahagaze ku mfuruka y’amajyaruguru ni imiryango ya Isakari, Yuda na Zabuloni, bashinzwe kuyobora Abisiraheli mu migisha y’Imana. Uyu ni umuyaga w’ububyutse, uje kukugarurira izina ryiza, kandi ni umuyaga w’imigisha. Ubwo bubyutse buzana n’ubusabane n’Imana mu gusenga n’Ijambo ry’Imana bituma tunezererwa ubuzima bw’umwuka. Uyu muyaga uzafungura imiryango y’imigisha, ihindura ibidashoboka mu bishoboka. Aho uzajya hose, uzagendana umuhumuro mwiza, n’umubavu w’izina ryiza.

Ibyanditswe

Indirimbo za Salomo 4:16, “Kanguka wa muyaga w’ikasikazi we, Nawe uw’ikusi ngwino, Huha hejuru y’umurima wanjye, Kugira ngo impumuro y’imibavu ihari ikwire hose. Reka umukunzi wanjye aze mu murima we, Arye amatunda ye meza. Umukwe:”

Imigani 25:23A, “Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,”

Umuyaga w’Ikusi:

Abahagaze mu mfuruka y’amajyepfo ni Yosefu, Lewi na Benyamini. Uyu muyaga usobanura imbaraga z’Imana, nta na kimwe kizaguhagarara imbere! Uyu muyaga uzaguha icyerekezo. Muri iki gihe, imbaraga z’Imana zizagwira mu buzima bwawe. Icyerekezo cyawe kizava ku Mana, muri uyu mwaka wo kwitabwaho n’Imana.

Ibyanditswe;

Zaburi 78:26B, “Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi” – Imbaraga

Ibyakozwe n’Intumwa 27:13, “Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw’i Kirete.” – Icyerekezo

Ibikorwa bya gihanuzi

Itorero ry’Imana mu bumwe ryategetse mu isi y’umwuka ngo imiyaga ine irekurwe munsi y’amavuta y’umubyeyi wacu, Intumwa Gitwaza. Ubwo amahembe yavuzwaga inshuro enye, buri muyaga warekuwe uko ikurikirana ngo yuzuze umugambi w’Imana ku bantu bayo.

Ubwo umuyaga w’iburasirazuba warekurwaga ariwo muyaga w’urubanza; umuyaga ukomeye nk’inkuba wahushye ku batsikamiye n’ababyibuhira ku gahinda k’abana b’Imana. Umuyaga wazanye n’inzige ngo urimbure imbaraga z’umwijima, ndetse uhagarike imigambi yose y’umwanzi.

Igihe umuyaga w’iburengerazuba warekuwe, ibisigisigi by’inzige, imitego, n’ibyo mwanzi yateye byose mu buzima bw’abana b’Imana byumye kandi bararandurwa. Kubw’ imbaraga z’Imana, nta bisigisi byasigaye mu bugingo n’imitima byacu.

Ubwo umuyaga w’ikasikasi warekuwe, ibihe by’ububyutse n’imigisha byasohoye ku bana b’Imana bose. Guhera uyu munsi, ibyo inzige zangije biragaruka. Tuzabona ibyo twatakaje bigaruka. Ariko ibi sibyo migisha ahubwo ni ibyemeza ko imigisha y’Imana iri kuza kuri twe.

Umuyaga w’ikusi warekuwe hanyuma imbaraga z’Imana zitura mu buzima bwacu by’iteka ryose. Nta ntege nke no gucika igikuba bizabaho ukundi kuko umuyaga utuje w’Imana waje gutanga icyerekezo n’imbaraga ngo tugere aho dusiganirwa. Haleluyah!

Igikurikiyeho ni iki?

Muri iyi minsi irindwi yo kwiyiriza no gusenga, twabonye inzige z’ubwoko butandukanye. Umunsi wa gatanu w’uru rugendo, tuzaba turi kureba ku baryi b’inzige. Ese ni bande abo inzige zitahangara kandi se ni gute itorero ry’Imana ryaba nka bo.