Ishusho y’Ukwezi kwa Kamena, Ukwezi ko Kuzahuka k’Ubukungu bwacu

Month of June
Icyumweru cyo gusenga no kwiyiriza; Imana burigihe cyose iha umugisha imirimo y’amaboko yacu

 Icyumweru kidasanzwe hamwe n’Umushumba Pastor Emmanuel Gberekpee.

Imigisha y’Imana ntabwo ipfa kutuzaho, kuko hari ibintu bitatu by’ingenzi biri muri Bibiliya, kandi Bibiliya yose irabifite. Kuva mu itangiriro kugeza mu byahishuwe ibyo n’ibyo bituma twinjira mu migisha yacu.

Gutegeka kwa kabiri 28:12; Zaburi 90:16-17

Ibintu bitatu by’ingenzi bigize Bibiliya
  1. Amasezerano
  2. Amahame
  3. Ubuhanuzi

Ibi bintu bitatu n’ibintu by’ingenzi, Imana ikoresha kuko buri rupapuro rwa Bibiliya iyo utabonye amasezerano, ubona amahame cyangwa ubuhanuzi. Iyo utakaje kimwe muri bitatu uhusha icyo ijambo ryashaka ku kubwira, kuko ibi ko ari bitatu birakorana.

Imana gukorana n’abantu bigarukira mu mbago z’ijambo ryayo. Ntakintu Imana yakorana n’umuntu ku Isi kitajyanye n’ijambo ryayo kuko Isi yaremwe n’ijambo ry’Imana. Ibyo rero bisobanura ko gukora ku Isi gushingiye ku ijambo ry’Imana. Bivuze ko hatariho ijambo nta kintu cyaremwe.

Iyo Imana igiye kuguha umugisha, kukuzamura, cyangwa  kugira icyo ikugezaho, ibikorera mu ijambo ryayo ( Amasezerano, amahame n’ubuhanuzi). Rero ijambo ry’Imana n’ishingiro abantu bakoresha ku bihango n’amasezerano y’Imana. Niba ushaka gukoresha ibyo Imana yavuze nta wundi muntu ukwiye kumva cyangwa ngo ujye ahandi hantu ahubwo ugomba kubishakira mu ijambo kandi urabibona, kuko ikintu cyose kitari mu ijambo ry’Imana icyo ntikiriho.

Ugomba kumenya uko ukoresha ijambo ry’Imana kugira ngo ubone umugisha. Nugira imitekerereze y’uko ijambo nta nyungu n’uko bizakubera. Ariko ujye wegera Imana wizeye ko Imana itakwaka gusa, ahubwo iguha umugisha kuko buri munsi Imana Iratanga.

Ugomba kumenya uburyo ukoresha ijambo ry’Imana kugira ngo rikubyarire inyungu. Niba ushaka gutera imbere (guhirwa) nk’umukirisito, iga gukoresha ijambo mu bucuruzi bwawe, mu bushumba bwawe, ndetse n’ibyo ukora byose mu kukuzanira inyungu.

2 timoteyo 3:16; Hebrews 4:2

Mu gukoresha ijambo ugomba kuvangamo kwizera kugira ngo bikugirire umumaro. Kuko uburyo ukoresha ijambo ry’Imana bigena ingano y’umufuka ujyana. Buri  sezerano ry’Imana harimo uruhare ugomba kurugiramo, ariko benshi muri twe twirengagiza inshingano.

Ntamunsi Imana izaha umugisha ubunebwe. Kuko Imana ntiyigeze isigirwa ubunebwe, kandi ntabwo yigize isezerana guha umugisha ubunebwe. Imana izaha umugisha icyo ugambirira gukora, atari ibyo wumvishije gusa kuko igitangaza cyawe kiri mu gukora si mu kumva gusa. Nugira icyo wumva gikore.

Ntiwemere ngo satani agushuke ujye mu masengesho atarimo ubwenge. Kuko dusenga kugira ngo twakire Amasezerano, amahame, ubuhanuzi kugira ngo dukuze imbaraga zitugeza mu migisha yacu.

Tugomba gufata igihe kugira ngo tugenzure ijambo ry’Imana kugira ngo duhabwe imfunguzo zitugeza ku nyungu ziri mu ijambo ry’Imana, bitugeza ku masezerano yacu.

Imfunguzo zitugeza ku masezerano yacu:

1. Ubumenyi

Ntabwo waciririkanya cyangwa ngo ugereranye ubumenyi n’inyungu biri mu ijambo ry’Imana. Ntugahunge ubumenyi kuko ntiwakoresha amasengesho kugira ngo utwikire ubunebwe.

Hoseya 4:6

Gusenga bidafite ubumenyi bizana kunanirwa, kandi

gusabana n’ibintu byinshi bitandukanye n’ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Kuko iyo wanze ubumenyi, Imana yanga amasengesho yawe ndetse irakureka.

Yesaya 5:13

Ubujiji n’impungu y’igeno ryawe. Kuko n’ibyo ufite bazabigutwara kuko utabizi. Umwe mu murimo wa Mwuka Wera, ni ukutwigisha gukoresha ibyo Imana yaduhereye ubuntu kugira ngo duhabwe umugisha.

1 Abakorinto 2:12

Birenze ibyifuzo jya ushaka ubumenyi by’ibyo ushaka ku Mana kuko ubumenyi butuma uba umuntu uhamye.

Ugomba kumenya Imana urimo gusanga n’ibyo yakoze  biguha guhamya ko amasezerano yawe azasubizwa.

(Abagalatiya 3:13)

Ugomba kumenya uwo uriwe muri Kristo ukanamenya ko ufite uburenganzira ku masezerano.

Yesu yahindutse ikivume kugira ngo imigisha ikuzeho. Yapfuye ku musaraba kugira ngo umuyoboro w’umugisha wawe ufunguke.

Itangiriro 17:6

2. Gusobanukirwa

Ubumenyi bwawe ntabwo bwuzura kugeza igihe ugeze aho ubasha guhabwa imfunguzo zo gukangura amasezerano yawe. Kugira ubumenyi ntibihagije kugira ngo ugere ku masezerano. Ahubwo uburyo ubigeraho n’uburyo bigukorera, bisobanura uko bizagenda. Aha niho ugomba gukura ukarenga kumenya ahubwo ugashaka gusobanukirwa kandi ibyo bigusaba kwicara ukamenya uko bigenda ukamenya amahame akugeza ku masezerano yawe, ndetse ukamenya inshingano zawe mu kugera kuyageraho.

Yeremiya 3:15

Imigani 4:7

Niba ubona ubwenge shaka ubuhanga. Kuko ubwenge budafite ubuhanga butuma ugaragara nk’utuzuye, ibyari byiza bihinduka bibi kubera kubura kumenya ibyo ufite. Icyo ukora cyose ukagisobanukirwa, nugikora uzabona inyungu.

Menya amahame akenewe kugira ngo winjire mu migisha yawe. Ese ni iki gikenewe ngo Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe? Ubutunzi ntibuba hejuru kuko buba ahahishwe. Rero shakisha aho ubutunzi bw’Imana buri.

Imana irashaka gukingura ubutunzi kuri wowe kandi iyo ni Bibiliya yawe kuko n’iho iby’ubutunzi bwose bw’Imana buri, kandi bisaba igitambo kugira ngo Imana ifungure ubutunzi bwawe.

Gutegeka kwa kabiri 33:19

Mathew 2:11

 Imana itarakingura ubutunzi bwawe nta muntu uzakwitaho, ariko umunsi Imana izakingura ubutunzi  bwawe abantu bazagusaba kuguha icyo ushaka, igikundiro n’urufunguzo rw’ubutunzi.

Kugeza igihe ubutunzi bwiza ndetse n’ijuru  bugufungukiye nibwo imigisha ikuzaho.

Abakolosayi 2:2-3

Iyo uhuye na Yesu ubutunzi ntibuhita buza kuko mwahuye, gusa bigusaba gukora cyane ugakingura ubutunzi buri muri we kandi si ukumukoraho uko wiboneye ahubwo hark uburyo ugomba kumukuraho ubutunzi buhishe bukagaragara. Ugomba kwishyura ikiguzi.

Malaki 3:9-10

Icyacumi n’ikimwe mu bituma Imana ifungura ijuru ku buzima bwawe, kugira ngo umugisha wawe umanuke

Matayo 3:16

Haricyo ugomba gukora kuko ijuru ntirifungukira ubonetse wese. Rishobora kutagufungukira ariko undi rikamufungukira. Iyo Imana ifunguye ijuru ryawe, ntawundi uzarikubonera uzaryibonera kandi ubuzima bwawe buzahinduka.

Hari ibigomba gupfa mu buzima bwawe kugira ngo ijuru rifunguke. Hakenerwa ikiguzi ariko iyo cyatanzwe ntuvunika. Iyo urimo kurwana n’ubuzima bwa gikirisito, bivuze ko ijuru ryawe rigifunze.

Ugomba gusobanukirwa ko umugisha wawe uza nk’imvura. Umugisha ugira igihe runaka. Iterambere ryo muri Kristo, riba mu bihe kuko hari igihe cyategekewe buri kintu. Menya ko Imana irema amahirwe mu gihe kugira ngo ukoreshe igihe cyawe, ubone umugisha kandi ugomba gusaba gusobanukirwa icyo bisaba kugera mu masezerano kugira ngo wirinde gutenguhwa.

Rimwe na rimwe Imana ikwemerera bitewe n’imbabazi z’ukoyishyiriraho amabwiza ikurikiza kugira ngo iguhe umugisha. Imana ntizaguha umugisha kubera ko yabikoreye abandi kuko wowe ur’umwihariko bisaba ko harikiba kugira ngo uhabwe umugisha ibyo bituruka mu guhishurirwa.

3. Guhishurirwa kub’u Mana

Jya ushaka icyo Imana yavuze mu ijambo ry’Imana umenye icyo ishaka maze wiyemeze kubikorera mu bushake bw’Imana. Ugomba kumva Imana kugira ngo wakire ihishurirwa maze ukore. Ibyo bikangura umugisha ukagera ku mbyaro zawe.

Itangiriro 14:18-20; 2Abami 4:9-10

Imana iraha umugisha imirimo y’amaboko nukurikiza aya mahame neza:

  1. Gushora mu Bwami bw’Imana:

Zaburi 122:9

Atari ikintu gikorwa muri rusange ahubwo inshingano z’umuntu bwite mu bwami, icyo Imana ikubwiye ukagikora.

  1. Jya wita ku nyungu z’Imana
  2. Imbuto yo kwizera

Iyo ubibye uba ubiba ikibazo cyawe, uzura igishya gifite imbaraga zo kugwira. Iyo ubibye imbuto mbi irapfa ikazuka.

Imana yamaze kuguha umugisha. Igisigaye n’ugukoresha amahame neza kugira ngo ugere ku mugisha wawe.

Amaboko yawe Nibwo b’ ubuzima bwawe:

Iyo ubumbye ibiganza byawe uba uhagaritse igeno rya we. Imana ntabwo izigera iha umugisha ibiganza bifunze, ahubwo iha amaboko y’abanyamwete. Ukuboko kose kudakora nta mugisha kugira. Mu maboko yanyu ufata aha kugira ngo wakire, kuko nudatanga nta tegeko nta rimwe rishyigikira kwakira kwawe utatanze.

Luka 6:38

Mu maboko yawe uzabiba kugira ngo usarure. N’ubwo benshi banyuze mu bihe byo kubiba badasarura bagatekereza ko ijambo ry’Imana aribyo, ariko ijambo ry’Imana ni ukuri nutabiba ntacyo uzasarura. Reka umwuka w’ubugugu n’ubunebwe utsindwe mu izina rya Yesu.

Mu biganza byawe amashimwe azahabwa Imana. Aho uri hose ibiganza byawe bishime Imana. Mu biganza byawe ibitangaza bizakoreka.

Ibyakozwe n’Intumwa 5:12

Luka 8:41-48

Ugomba kuba ufite ibisabwa kugira ngo utegeke kubaho kw’Imana ku buzima bwawe. Ufite icyo wakora kugira ngo Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe.

Hari abantu ibibazo byabo bisakuza kurusha amazina yabo. Iyo byagenze bityo, abantu bakwitirira ikibazo cyawe ariko igihe cyose ugifite ikiganza ntuhangayike kuko birashoboka ko ibintu byaragiye byakongera bikagaruka igihe wamenye amahame yo gukoresha amaboko yawe, kuko Imana yayaguhaye kugira ngo ureme kuko harimo imbaraga zo guhindura ubuzima bwawe.

Birashoboka ko wabuze byose, watakaje byose, ariko amaboko yawe n’ubuzima bwawe, we kurebera kure cyangwa ngo ushakire kure kandi ufite amaboko yawe. 

Hari ikintu Imana iribushyire mu mutima wawe. Wowe wagikora n’amaboko yawe, niyo akira agakurikiza ibyo umutima ukubwira. Amaboko yawe araza kukubera ubuzima.

Kuba ahantu aho ibintu bikorerwa ntibituma ako kanya biguha inyungu n’ibikenewe. Kuba aho basengera ntabwo aribyo biguhesha igitangaza, abubwo inzara n’inyota yawe nibyo bituma ubona icyo ushaka. Igituma uhazwa n’inzara n’inyota ufite ibyo nibyo biguhesha gusingira inyungu n’igitangaza.

Icyo Imana ishyira mu mutima wawe si ibya rusange, ahubwo n’icyawe. Yesu natagukoraho wowe umukoreho. Kandi nutabasha gusaba gira icyo ukora. Shaka aho amavuta arimo gutembera abe ariho ukora.

Icyumweru cyo kugarurirwa ibyacu byatakaye:

Icyo ubona cyose wabuze (ubukungu, amarangamutima…) ibi nibyo Imana igiye kukugarurira. Wowe icyo bigusaba ni ukwemerera Yesu ako agukoraho, kuko buri wese yababajwe n’icyo yatakaje ariko Imana yiteguye kubigarura.

Yoweli 2:25-26

Ibyo watakaje byose bishobora kuba byari bifite intego yo kugukoza isoni ariko Imana ntizemera ko ukorwa n’isoni.

Yobu 42:10-16

Iyo udakurikiranye icyo Imana irimo gukora, utekereza ko ibyo irimo gukora bidasobanutse. Ntugomba gutinda ku byakera kugira ngo Imana ikugarurire ibyo watakaje ahubwo hanga amaso Imana.

Imana izakugaruriza ibifite agaciro karuta ibyambere bigutere gushima Imana ko yemeye ko utakaza ibyo watakaje.

Akenshi tuba mu kazitiro kacu ntiturebe ko Imana ifite byinshi mu biganza byayo. Imana ijya yemera ko utakaza ibintu uha agaciro kugira ngo ikugarurire iby’ubugingo. Ugomba kumenya ko ugutakaza bipimirwa mu bintu by’ubugingo atari mu gutakaza ibifatika.

Mariko 8:36-37

Ubugingo bwawe bufite agaciro kurusha ibifatika byose. Imana yo inezezwa no kubona ubugingo bwawe kurusha kuba ufite ibifatika. Rero iyo ubugingo ari buzima haba hari ubuntu bwo kugarurirwa ibyo watakaje byose.

Iyo ushatse kugaruza ibyo Imana irimo gukoraho mu buzima bwawe,  iteka uba urimo gutakaza umwanya.

(Luka 18:28-30)

Kugarurirwa ibyatakajwe Imana ivuga si ikigihe tuzaba twajyeze mu ijuru kuko Imana itarimo ku kwambura imigisha yo mu isi, ihame ryo kugarurirwa i byawe Imana izabikora ntugomba kubishidikanyaho kuko Yesu mu ijambo rye yarabivuze.

Gukorera Imana si ugutakaza umwanya, kuko icyo wakoze cyose mu bwami bw’Imana izagushumbusha ibyawe byatakaye mu rugendo.

Hari benshi bishingikirije ku mbaraga zabo, agakiza kabo, ariko ibyo Imana ibyigizayo kugira ngo umenye ko ariyo yo kwizerwa. Imana irashaka kukwigisha ko ibyo utunze byose, agakiza ufite bitaribyo bikugejeje aho uri ahubwo n’Imana.

Ibyo utekereza ko watakaje n’Imana yemeye ko ubitakaza kugira ngo ugarurirwe igeno ryawe.

Uko washumbushwa ibyo watakaje:

1samuel 9:3

Ugomba kumenya kugira ngo ugarurirwe. Imana iraza gutuma umenya ibintu binini bitume ugarurirwa bito watakaje. Imana ikoresha ibyo watakaje nk’uburyo bwo kongera kugufata.

Amahame ya bibiliya kugira ngo ugarurirwe ibyatakaye:

1. Ibagirwe  ibya kera

Kwicara mu byahise (mu cyari ), bizaguhuma amaso, kandi cyari igihe cyawe cyo gutabarwa (kuguruka).

Imana ntishaka ko ibya kera bikugiraho ingaruka mu gihe urimo. Wikwemera ko ibyo watakaje biguteza akababaro. Gukira ibyo watakaje n’Imana iza kugira ngo ikize ibikomere watejwe no kubura ibyawe (Yesaya 43;18-19).

Niba ushaka ibishya iga kurekura ibya kera kugira ngo ibishya bize, kuko kwicara ukarambiriza  mubyo wahozemo bizagufunga amaso yo kugera ku gukira kwawe ( 1samuel 16:1).

Niba ushaka kugaruza  ibyawe shyira imbere ibintu by’ibanze, kuko abenshi dushaka ibintu ariko Imana ataribyo ishaka. Nutibagirwa ibyakera amavuta akuri mu biganza ntazatemba ukundi. Ibagirwa ibyakera maze amaso yawe uyahange Imana. Ibyo wamenye byose ubyibagirwe maze ureke Imana ibyiteho kuko iyo waje Imbere y’Imana, yo izi ibyo watakaje.

Niba utararekura ibyakera ntuzamenya ko ibishya byaje Kandi ntuzanyurwa nabyo. Rero reba ibyo Imana irimo gukora.

2. Kwiga ibintu bishya Kandi wisanishe n’abyo

Kora ibishoboka byose kugira ngo wigire mu kibazo cyose ugezemo, kuko gushumbushwa bigira umurongo bigenderamo. Rero iga ikintu gishya uhagarike kuririra ibyashije maze wisanishe nabyo Imana izagushumbusha.

Buri gutakaza kose kugira a Mahirwe yo kwakira ibintu bishya. Ikintu cyose gituma ubabara, urira kiba gifite isomo ryakwigisha kuko akababaro kakuzanzamura ukongera ukabyuka.

Ibihe bikomeye si ibihe byo gutakaza, ahubwo jya uba maso ureba wige amasomo Imana ishaka kukwigisha kuko ibihe bikomeye ni amasomo.

Yobu 29:1-25

Abantu benshi bicaye mu nzu zabo ntibashaka gusohokamo. Ariko igihe cyose umwana w’Imana iyo wanze gusohoka mu cyari cyawe İmana ubwayo irakwishohorera.

Igire mu byagusenye ntiwemere kuguma hamwe, kuko kwibonera aho wahoze bizatuma utibonera mu buryo Imana ikubona.

Imana ijya isembura ibintu mu buzima bwawe igihe byatakaje umugambi w’Imana  kugira ngo ugitakaze kuko igihe cyabyo cyarangiye aha niho ugomba kwiga, kandi iga gushakira Imana ahantu hose ntugume kuyishakira aho yahoze. Iga gutera intambwe ugendane n’Imana wige ibintu bishya Kandi ukisanisha nabyo.

Icyagusize cyose ntukiririre ahubwo iga isomo maze woroshye ibitekerezo byawe wige ibintu bishya. Reka ibikomeye bigire icyo bikwigisha kuko Imana izemera ko utakaza ibintu ikemera ko uca mu bikomeye kugira ngo wige ( Abaheburayo 5:8).

Ntakintu nakimwe mu buzima bwawe kizira ubusa. Ahubwo buri cyose kiza nk’igikoresho cyo kukwigisha kugira ngo bikugize ku nstinzi yawe. Rero rekeraho gukomeza kuririra ibyo watakaje.

Rusi 2:2

Ibyo tuvuga twatakaje n’Imana yemeye ko bitakara kandi n’inayo ibigaruza, kuko yo yemeye ko bijyenda yiteguye gukora ibintu bikomeye ndetse bihebuje kandi umenye ko isoni zikuri kure.

Reka Loti wawe agende ntumuririre ibyo ntibitume utakaza umwanya wawe urira kuko aho Imana yiteguye kuvugana, nawe hari cyo igushakaho.

3. Jya wita ku ishusho nshya kuko harimo umuhamagaro wawe.

Kuva 3:1-4

Mu bihe byose uzisangamo uzajye ushakamo ikintu gishya kibirimo. Wowe wireba ku byo warusanzwe uzi ahubwo ita ku ishusho nshya kuko umuhamagaro wawe ushobora gusanga wihishe muri icyo kintu gishya.

Akenshi ushaka kumenya impamvu witwa utyo kuko hari igihe amazina yawe agaragaza igice cyawe kibi n’ubwo waba uri mubihe byiza. Birashoboka ko uturuka mu muryango ufite amateka atakwemerera kumenya uwo uriwe.

Ubuzima bwatuma witekerezaho kabiri kandi ugatakaza umwimerere, kuko abo watekerezaga ko ari abavandimwe aribo bagutanze bakakugambanira bigatuma utakaza byose noneho ugatangira kwibaza aho ubarizwa bikagushobera ugasanga ubutayu n’ibwo bwonyine  usigaje .

Ukibaza aho utangirira bikakuyobera, ibyo wari ufite byose bikakubera ikinyoma kuko ntacyo usigaranye.

Hari ibintu ubuzima buzaguha atari uko ari amahitamo yawe. Wowe nibikugeraho uzabikorane umutima wawe wose utarabonura kugira ngo ugaruze ibyawe. Rekeraho gukomeza ibyahise ahubwo niba ushaka gushumbushwa ibagirwa ibyahise. Shaka ibyiza by’ibiri mubyo usigaranye.

Menya ko niba ur’umwizerwa mu bito Imana izaguha umugisha no mu byinshi. Ihanganire aho Imana yagushyize ubu, kuko ntuzahagwa ahubwo uzagera aho Imana yaguteguriye. Ntizigera ifata igeno ryawe ngo irihe undi muntu. Akenshi imana ikoresha ibisa nk’igeno ryawe kugira ngo igutoze. Kugira ngo numara gutozwa neza Imana iguhagarike neza mu igeno ryawe.

Mu kwibaza kwawe Imana iraza kukwereka igitangaza.

Icyumweru cyo kugaruza ibyacu byajyanywe n’imivumo( imivumo k’ubukungu ):

Akenshi iyo abantu bari mu nzu y’Imana batekereza ko bari mu ijuru bakibagirwa gufata amahame y’Ubumana ngo bayazane mu isi.

Malaki 3:9-12

Iri jambo ryaziye kugira ngo risane ubusabane bw’abantu n’Imana. Iteka Imana ihora ishaka ko tugumana mu busabane nayo kandi ibi ntiibikora ku bizera gusa, ahubwo n’ababandi batizera ihora ishaka kubiyigereza .

Cyagihe wageze ukumva uri wenyine abantu bose bagutaye Imana ijya igusanga muribyo bihe bibi. Icyo n’icyo cyabaye ku Bisirayeli aho bumvaga bari kure y’Imana ariko ijisho ryayo ryabahozeho.

Itangiriro 14:20; Hagayi 1:7-11; Abaheburayo 7:8

Iyo Imana igusabye gutanga icyacumi  si uko igusaba ahubwo n’ukugira ngo ugire displine ufate mu byayo ushyire munzu y’Imana. Imana ntiyita kubyo watanze gusa, ahubwo n’ibyo usigaranye ireba ko ubasha kubikoresha neza kugira ngo ikomeze kuguha umugisha.

Ntutanga icyacumi, 90% nayo ugomba kumenya uko uyikoresha kuko ibyo dutunze byose natwe ubwacu n’iby’Imana.

Amaturo n’ibyacu ntabwo ariyo atunze Imana, ahubwo akoreshwa  mu bwami bw’Imana. Ikijya mu ijuru ni umutima uherekeje icyo utanze (amashimwe), kandi ugomba gutanga wishimye.

Ugomba kuba umwizerwa kugira ngo umuntu akubitse. N kimwe n’Imana biragusaba kuba umwizerwa kugira ngo ikubitse ibyayo.

Kubara 18:26; Gutegeka kwa kabiri 14:22

Mu gutanga icya cumi n’igipimo cyerekana uburyo wubaha Imana. Ibanga mu gushyikira ibyo utarageraho jya uca bugufi utangire Imana.

Ibyakozwe n’Intumwa 24:27

Nutangira Imana ntukumve ko uyifashije kuko byose n’ibyayo. Kandi umenye ko gutanga ari ihame nutanga nawe uzahabwa.

Ibintu bitatu  Byatumye Imana ivuga ko izavuma Ab’Isirayeli:

  1. Basuzuguye /batesheje agaciro icyacumi n’amaturo, barekeye gutanga mu buryo bushyitse iby’Imana.
  2. Ntibari bakiri abizerwa ku Mana

 Icyumweru cyo guhabwa imbaraga zo kubona ubutunzi:

Hamwe n’umushumba JB Kanyangoga, N’umunezero

Gutegeka kwa kabiri 8:18; Imigani 10:22; Abefeso 3:20

Ubutunzi ni ubw’ingenzi mu buzima bw’umwana w’umuntu

Uburyo bwo kwakira ubutunzi mu buryo bwo gusenga.

Tugomba kugira ubutunzi ariko mu nzira y’Ubumana. Ubutunzi, ubukire mu nzira Imana yabiremye.

Tugomba gushyira ku munzani ku buryo ubutunzi butagukura mu buntu bw’Imana

Hari abantu bavangiwe bavuga ko ubukire atari uwa’abakirisito, bakumva ko bitabareba bakumva ko iby’ubukire ari iby’abisi bitewe n’inyigisho mbi bakura ku bashumba, ibyo bigatuma abantu baba abanebwe ndetse n’injiji kuko uwo arumwuka.

Abakirisito harageze ko basobanukirwa uko bagomba kugenda no gusobanukirwa imyuka ibatsikamiye.

Ibintu bine Byari mu Gitabo cya Mose:

  1. Imana yo kwizerwa
  2. Ukwera kw’Imana
  3. Amasezerano y’Imana
  4. Ibibujijwe( warnings )

Ibyo gusengera
  1. Imbaraga z’Imana mu buzima bwacu

Imbaraga z’Imana ziruta ibitangaza kuko zitanga Imbaraga mu ngo  zo guhangana n’inshingano mu itorero no mu gihugu.

Ibintu ugomba kumenya ku mbaraga z’Imana:

  1. Imana yacu n’inyembaraga ubwayo
  2. Imana ishaka ko tuba abanyemberaga
  3. Imana ikorana n’abantu bayo mu mbaraga

Yeremiya 51:15; Zaburi 8:1-9

Imana ikora umurimo muri twe, yarangiza igakora iduciyemo maze ikadukorera.

Tugomba kubahiriza uburyo Imana yagennye kugira ngo duhabwe imbaraga.

Imana yacu n’Imana yamasezerano.

  1. Kubona

Kubona ubutunzi bivuye mu bushake bw’Imana, isezerano ry’ubukungu ku bwoko bwayo.

Dukwiye kwitondera uko dushaka ubu butunzi.

Iyo utagendeye mu Mahame y’Imana

  1. Guhomba ubutunzi bwo mu Isi kandi uri umukirisito ujya mu ijuru.
  2. Ushaka gushaka ubutunzi mu buryo butari ubw’Imana.

Ukuri mu isezerano ryo kubona (amahame Ari mu kuri ko kubona).

  1. Ugushobozwa k’ubumana.
  2. Ubutware bw’Ubumana.
  3. Ubumana bukubashisha gukora no kubigeraho (amabwiriza y’Ubumana).

Amahame 12, 5 ugomba kwirinda, 7 ugomba gukomeza  Kandi tukabyitoza:

 Amahame 5 ugomba kwirinda
  1. Kwirinda Ubunebwe

Imigani 10:4

Ibice by’ubunebwe

  • Ubunebwe mu buryo bw’umubiri.
  • Ubunebwe mu buryo bw’imitekerereze.
  • Ubunebwe mu marangamutima.

2. Kwirinda kwikunda  no kwihugiraho.

Abafilipi 2:3-4

3. Kwirinda kwigirira impuhwe.

 Zaburi 27:13

4. Kwirinda kuba umuntu ubabazwa n’ubusa.

Aba filipi 4:4-6

5. Kwanga ibitekerezo bikwereka ko ari wowe wenyine wagizweho ingaruka gusa.

Zaburi 147:13 -14

Ibintu 7 ugomba gukora kandi ukabyitoza

1. Kwiyemeza gutera imbere mu buryo bw’ubumana.

Imigani 19:1; Zaburi 49:21; 1yohana 2:15-17

2. Gusobanukirwa ko ukomeye kandi uri hejuru cyane y’ubutunzi ubwo aribwo bwose.

Imigani 22:1

3. Kwakira / kugira imitekerereze y’ubutunzi.

Abaheburayo 13:5

4. Kwakira / kugira ubwizerwa no kuba inyangamugayo.

2 Abami 12:16

5. Kumenya / gushora imbaraga no kugaburira ikikurimo.

Imigani 22:29

6. Kugira umurimo, umusaruro kandi uzane impinduka( Imbuto).

Zaburi 90:17

7. Kuba umuntu utanga ibyiza kuri buri rwego uriho ( kuba igisubizo )

Luka 16:10